• Urwandiko rwa Simbizi Jean de Dieu rusaba guhindura amazina

    Posted: 26 February 2020
    Share

    Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Simbizi Jean de Dieu rusaba guhindura amazina

    Uwitwa SIMBIZI Jean de Dieu ubarizwa mu Mudugudu wa Rusumo, Akagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, yasabye uburenganzira bwo guhindura izina rye bwite SIMBIZI akarisimbuza izina NIYITEGEKA bityo akitwa NIYITEGEKA Jean de Dieu mu irangamimerere ye.

    Impamvu atanga ni uko izina SIMBIZI yaryiswe n’ababyeyi be akivuka nyuma y’uko hari abandi bana ababyeyi be bagiye bapfusha bakivuka, aryitwa ababyeyi bumva ko atazabaho none rikaba rimutera ipfunwe n’ibibazo bitandukanye mu gihe abantu bose baba bashaka kumenya impamvu yaryiswe ndetse hakaba n’igihe aribwiye abamubajije uko yitwa bakabifata nk’ubasuzuguye kubera uko rivugitse.

    Akaba asabe kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, guhindura amazina ye ya SIMBIZI Jean de Dieu akayasimbuza NYITIEGEKA Jean de Dieu maze akitwa NIYITEGEKA Jean de Dieu mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko y’ivuka.

RELATED JOBS

Popular Jobs

  • imyanya 22 y’akazi- RWANDA EDUCATION BOARD
  • 9 job positions - Green Hills Academy
  • Imyanya 10 y’akazi muri REG
  • 2 Paid Internship Positions at Easy and Possible Organization 2024
  • Project Coordinator - RCSP