ITANGAZO:
Sosiyete HORIZON EDUCATION INVESTMENT Ltd ifite icyicaro i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, ku ishuri L’Horizon, iramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kugaburira ibyo kurya abana bo mu mwaka wa gatandatu, umwaka wa 2019
Kugaburira ibyo kurya abana bo mu mwaka wa gatandatu:
Ibyo kurya bizategurirwa abana bo mu mwaka wa gatandatu bizaba bigizwe n’ibi bikurikira:
• Umuceli ( uteguwe ku buryo bugiye butandukanye);
• Ifiriti;
• Igitoki;
• Ibishyimbo;
• Imboga zinyuranye (dodo, amashu, isombe, ..);
• Imbuto zinyuranye ( umuneke, inanasi,…..);
• Isosi y’inyama.
Icyitonderwa :
• Hazakorwa ingengabihe yo gutegura ibyo kurya byavuzwe hejuru hashingiwe ko abana bazagaburirwa inshuro 3 cyangwa inshuro 4 mu cyumweru.;
• Ibyo kurya bigomba kuba biteguwe neza, bigaragaza ubuziranenge;
• Umubare w’abana bazategurirwa ntabwo uzarenga 105;
• Iyo umubare wateganyijwe hatangwa itangazo cyangwa isoko utabonetse, Rwiyemezamirimo agaburira abiyemeje kurya.
Ibisabwa:
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa ni uwerekanye ko asanzwe akora akazi ko guteka; kandi agaragaza aho asanzwe abikorera kugirango nibiba ngombwa azasurwe;
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba afite registre de commerce na TN ;
• Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba yagaragaje igiciro gihwanye n’ifungoro rimwe (repas) ku mwana ku munsi;
Abifuza gupiganira iri soko, basabwe kugeza ku bunyamabaganga bwa Sosiyete HORIZON Education Investment bitarenze kuwa mbere tariki ya 04/02/2019 saa yine z’amanywa (10h00), amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa; biherekejwe n’urupapuro rugaragaza igiciro cyatanzwe. Gufungura amabahasha biteganyijwe kuri uwo munsi guhera saa yine n’igice (10h30).
Bikorewe i KIGALI, kuwa 29/01/2019
HABARUGIRA Siméon
Umuyobozi mukuru wa Horizon
Education Investment Ltd